Urugamba rwo mu bitekerezo
Turi mu ntambara. Intambara yacu si iyo kurwana n’abandi bantu ahubwo ni iyo kurwana na Satani n’abadayimoni be. Umwanzi wacu Satani agerageza kuturwanya akoresheje ingamba n’amayeri, binyuze mu migambi yizwe neza n’ubushukanyi bugambiriwe. Satani agerageza kubaka “ ibihome’’ mu mitekerereze yacu, akoresheje gahunda yizwe neza n’uburiganya bwo kubeshya. Igihome ni ahantu tuba dufungiwe (muri gereza) bitewe n’uburyo ubu n’ubu bw’imitekerereze.