GUHINDUKA UMUYOBOZI NYAWE

Dukunze kumva abantu bavuga ngo “uriya muntu yavutse ari umuyobozi.” Ariko se, abantu bavukana ubuyobozi cyangwa hari ibyo bakora ngo babe abayobozi?

Birashoboka ko abantu bamwe na bamwe basa n’abavukana impano zerekana ko bazavamo abayobozi beza. Ariko na none birashoboka ko abantu bamwe bazwiho kuba ari abayobozi beza cyane, ari ba bandi usanga bavugwa ko batabikwiye, kubera ko batabishobora. Icyo abantu nk’abo baba bakeneye ni uko habaho umuntu wo kwemera ko hari icyo bashoboye gukora maze ahubwo akabafasha guteza imbere no kongera ubwo bushobozi bubarimo. Akenshi bavamo abayobozi beza kandi ubuyobozi bwabo bugatanga umusaruro ugaragara.

Download
GUHINDUKA UMUYOBOZI NYAWE
Facebook icon Twitter icon Instagram icon Pinterest icon Google+ icon YouTube icon LinkedIn icon Contact icon