…Yesu w’I Nazareti, uko Imana yamusutseho [Umwuka Wera] n’imbaraga, ubushobozi n’ubutware, akagenda agirira abantu neza, ariko by’umwihariko abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari irikumwe na we. Ibyakozwe 10:38
Umurimo wa Yesu akiri ku isi, umuhamagaro we, dushobora ndetse kuvuga ngo “akazi ke” wari uwo kugenda genda hose, afite gusigwa k’Umwuka Wera, abatura abari batwajwe igitugu na Satani.
Izo mbaraga turazifite natwe uyu munsi. Ntabwo ari ubushake bw’Imana ko abana bayo basuzugurwa, batwazwa igitugu. Kandi imbaraga za Yesu na n’ubu ziracyahari kugira ngo zitubature ku bubata bwose.
Inkoranya magambo yitwa “Webster” isobanura gutwazwa igitugu nko gukandamiza, kugirango, cyane cyane, umutima n’ibitekerezo bicike intege.
Ubundi busobanuro bw’iryo jambo ni ukugonga, gusyonyora, gutsindagirira ikintu hasi.
Download