TUVUGE TUTAZIGUYE KU Guhagarika Umutima

Uba mu bwihisho bw’Isumbabyose azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose [aho imbaraga z’umwanzi zidashobora kumuhangara] Zaburi 91:1

Imana ifite akanya k’ibanga dushobora kwiberamo mu mahoro n’umutekano. Aho hantu h’ibanga ni ahantu h’amahoro no kunezererwa muri yo. Ubwo bwihisho ni “ahantu ho mu mwuka”, aho guhagarika umutima gushira, maze amahoro agahinda. Ni akanya Imana ubwayo iba yibereyemo. Iyo turi mu mwanya wo gusenga no gushaka Imana kandi duturije imbere yayo, tuba turi mu bwihisho.

Ijambo kwigumira bisobanura “kugira ahantu iwawe, gutura, kubayo”. Iyo wowe nanjye twituriye muri Kristo cyangwa twibereye mu kanya k’ibanga, ntituba tukigerayo nk’abashyitsi bahasura rimwe na rimwe, ahubwo tuba dufiteyo ubuturo buhoraho.

Mu isezerano rishya, ijambo “gutura” rifite insobanuro mu rugiriki ihwanye n’iyo “kuguma” riboneka mu butumwa bwiza bwa Yohana 15:7, aho Yesu avuga ati: “Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.”

Download
TUVUGE TUTAZIGUYE KU Guhagarika Umutima
Facebook icon Twitter icon Instagram icon Pinterest icon Google+ icon YouTube icon LinkedIn icon Contact icon